Inzoka yirukankanywe n'abahigi iba ibonye umuhinzi iti "mpisha". Umuhinzi arayireka yizingira murukenyerero, arenzaho agapira. Abahigi bamaze kugenda umuhinzi abwira inzoka ati "ngaho vaho ugende bagiye". Inzoka kubwukuntu yumvaga hashyushye imeze neza yanga kuvaho.
Umuhinzi ahamagara ikiyongoyongo cy'umweru ati "wankuriyeho iyi nzoka"?
Ikiyongoyongo kiramanuka kiyikuraho, kirayimiragura.
Noneho umugabo agira ikibazo cy'ubumara bwaba bumusigayeho.
Ikiyongoyongo kimugira inama kiti "kugirango buveho ugomba kurya inyoni eshanu z' umweru".
Umugabo aba aragicakiye ati "ndahera kuri wowe". Aragitahana aba agifungiranye ategereje kukirya.
Nuko abwira umugore we ibyamubayeho byoseee, n'uburyo agiye kukirya kugirango ubumara bumushiremoo.
Nuko umugore we arababara ati "inyoni ikugirire neza, wowe uyiture kuyirya"?
Umugore aragenda arayifungurira, cya kiyongoyongo kirasohoka. Mukugenda gisiga kimujoboroyemo amaso.
🚩 Ntukizere inshuti cyane jya umenya no gukoresha abanzi bawe.
🚩 Ntugahubukire ibyo udasobanukiwe, jya ubanza umenye impamvu yihishe inyuma y'ibyo wirukira. Nusanga aho bashwana ntukihutire kwinjira mumvururu, utazi ibyo bapfa cyangwa ngo ubaze impande zombi.
🚩 Jya ufata umwanzuro ukwiye ntugafate umwanzuro woroshye.
🚩 Uzige gufata umwanzuro udashingiye kumarangamutima.
Murakoze!
By Jado
SHALLOM